Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Nzeri 2011, umuyobozi w"akarere ka Rwamagana Bwana UWIMANA Nehemie yagiranye inama n'abacuruzi bakorera mu mugi wa Rwamagana, intego y'iyo nama kwari ukungurana ibitekerezo barebera hamwe uko bavugurura amazu y'ubucuruzi ari mu mugi wa Rwamagana, harimo gusiga amarangi, gusimbuza isakaro rishaje, gukora neza imbaraza z'amazu bakoreramo, gutera indabo cyangwa ibiti. Bamaze kungurana ibitekerezo bumvikanye ko gukorera ahantu hasa neza kandi bagatanga serivise nziza ku baguzi bakabigira inshingano zabo. Abitabiriye inama bose bashyizeho ikipe izajya igenzura ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo biyemeje; hakaba harashyizweho ikipe igizwe n'abayobozi ifatanyije n'izindi nzego zikorera mu karere ikazajya ikora igenzura kabiri mu cyumweru, indi kipe igizwe n'ubuyobozi bw'abacuruzi. Bakaba barihaye igihe cy'amezi atatu ko ibigomba gukorwa byaba byarangiye, utazabyubahiriza akazafungirwa inzu. Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba abitabiriye inama bazengurutse umujyi wa Rwamagana ahakorerwa imirimo y'ubucuruzi bareba neza ibibazo bihari n'icyakorwa kugirango biranduke burundu.