Ingabo z'igihugu zafatanyije n'abaturage mu guhinga ibijumba mu gishanga giherereye hagati y'umurenge wa Musha n'uwa Gahengeri

Kuri uyu wa kane tariki ya 04/05/2017, mu gishanga kizwi ku izina ryo kumatafari giherereye hagati y'umurenge wa Gahengeri n'uwa Musha ho mu karere ka Rwamagana, habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by'ingabo ku bufatanye n'abaturage hagamijwe iterambere rirambye. Muri iki gikorwa, ingabo z'igihugu zikaba zafatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo guhinga ibijumba mu gishanga gifite ubuso bwa Ha26.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ingabo z'igihugu zateguye iki gikorwa ndetse asaba abaturage kubigira ibyabo. Meya Mbonyumuvunyil yanagarutse ku bikorwa bizakorwa muri iki cyumweru ku bufatanye bw'ingabo n'abaturage birimo: iki cyatangiriweho cyo guhinga ibijumba mu gishanga gihuza Musha na Gahengeri, kubaka ikiraro gihuza umurenge wa Musha na Munyiginya no gusana amashuli ya GS Murama ho mu murenge wa Muyumbu.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'ingabo, abahagarariye izindi nzego z'umutekano( RNP, NISS, DASSO, ...), Komite nyobozi y'Akarere ka Rwamagana, abakozi b'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB), ubuyobozi bw'imirenge ya Musha na Gahengeri n'abaturage barenga 400.

Share Button