Amatorero abyina yatanze ubutumwa bushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu wa Mutuelle de sante, abinyujije mu bihangano

Kuri uyu wa kane tariki ya 04/05/2017, mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo gutangiza umwaka wa Mutuelle de sante 2017/2018 ndetse hanakorwa n'ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.

Ku rwego rw'Akarere, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Fumbwe, ahahuriye abaturage barenga 1000 baturutse mu tugari tugize uyu murenge. Muri iki gikorwa; abacuruzi; abatwara moto n'amagare; abanyamadini; abayobozi b'imidugudu, utugari n'umurenge ndetse n'abagize inama njyanama bakaba bahize ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango bakangurire abaturage gutanga umusanzu w'ubwisangane mu kwivuza, bityo bikazagerwaho 100%.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abaturage ko kugira ubuzima bwiza ari inshingano ya buri wese bityo abasaba kwihutira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza. Yasabye kandi abayobozi b'amadini n'amatorero kurushaho kugira uruhare rugaragara mu gukangurira abo bayoboye bose kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza. Ibi bikaba bireba kandi buri muntu wese ufite itsinda ayoboye uhereye ku bayobozi b'umudugudu, abayobozi b'utugari n'umurenge ndetse n'abagize inama njyanama bose.

Hakusanyijwe amafaranga y'umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, angana na 1,408,100 aya akaba aje asanga andi yari yaramaze gutangwa angana na 1,731,500.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe kandi n'abahagarariye inzego z'umutekano ndetse na Bwana Celestin RWIGEMA akaba ari umuyobozi wa RSSB ishami rya Rwamagana.

Share Button