Kuri uyu wa kane tariki ya 11/05/2015, imiryango 1500 itishoboye yorojwe amatungo magufi mu rwego rwo kuyifasha kurwanya imirire mibi. Iki gikorwa kikaba gifite intego igira iti: "Duharanire guha abana bari munsi y'imyaka itanu, abagore bonsa n'abatwite indyo yuzuye;  twibanda ku byubaka umubiri bikomoka ku matungo magufi".

 

Aya matungo akaba yatanzwe ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana n'umuryango AEE uterwa inkunga n'Umushinga wa USAID- Ubaka ejo. Mu karere ka Rwamagana, AEE ikorera mu midugudu 474, aho yagiye ishyiraho amatsinda yo kwizigamira muri iyo midugudu yose ndetse ikaba  imaze guha amatungo magufi imiryango itishoboye irenga 2,500. Aha, bakaba banigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, aho babigisha gukora Imigati, cake, amandazi na Biscuit biva mu bijumba, berette ziva muri soya, isambusa zirimo ibihumyo, umutobe uva mu  nanasi, amatunda na beterave, n'ibindi.

 

Mu ijambo rye, umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye AEE nk'umufatanyabikorwa udahwema Kubaka ubushobozi ku baturage mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi kandi bahereye ku byo duhinga iwacu anasaba ko Buri wese yashyiraho uruhare rwe kugirango turwanye imirire mibi. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanasabye abaturage kujya babyara abo bashoboye kurera kandi bagashyiramo intera hagati y'umwana n'undi. Akaba yasoje asaba abahawe amatungo kuzayafata neza kugira ngo azabafashe kwiteza imbere.

 

Buri muryango wagiye uhabwa ihene n'inkoko.  Hakaba hanatanzwe kandi n'ibikoresho byo mu rugo mboneza-mirire birimo n'ifuru, bizajya byifashishwa mu gutegura indyo yuzuye. Ibi byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 37 z'amafaranga y'u Rwanda (37,000,000 Frws).

Share Button