Kuri uyu wa kane tariki ya 11/05/2017, Ibitaro bya Rwamagana byashyikirijwe ingombyi z’abarwayi 3 nshyashya zifite agaciro ka miliyoni 165 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zije kunganira ibitaro mu gutanga serivisi nziza. Izi ambulances zikaba ari izo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite Plaques (GP 192B, GP 193B na GP 194B).

 

Umuyobozi w’ibitaro by’intara  bya Rwamagana Dr Muhire Philibert yemeza ko bagiye kurushaho gutanga serivisi nziza. Dr Muhire akomeza avuga ko kugira ngo iyi serivise nziza itangwe mu buryo bwihuse, bagiye gufata ambulances 2 bazihe ibigo nderabuzima  bibiri biri mu bice bya kure ku buryo buri imwe muri zo izajya ikorana n’ibigo nderabuzima bitatu byegeranye, imwe izajya mu kigo nderabuzima cya  Nzige mu murenge wa Nzige izajya ifata ikigo nderabuzima cya Rubona, icya Nzige  n’icya Munyaga,  indi ikazajya mu kigo nderabuzima cya Nyakariro, Muyumbu na Gahengeri.

 

Izi ngombyi zatanzwe zujuje ibisabwa nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ibitaro kuko ziri kumwe na burankari zijyanye nazo umurwayi bityo azajya yinjizwamo ku buryo butagoranye bitandukanye n'izari zisanzwe ndetse n’ibikoresho bijyanye no kwita ku murwayi igihe ayirimo harimo n’ibikoresho bimufasha guhumeka.

Share Button