Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana mu kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13/05/2017, abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana mu kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu muhango ukaba wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka, aho abarwitabiriye barutangiriye ku biro by'intara y'Iburasirazuba n'Akarereka Rwamagana, bakatira muri Arrete berekeza kuri station Merez bagaruka mu biro by'intara n'Akarere, barusoreza ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu kagari ka Nyagasenyi ho mu murenge wa Kigabiro ari naho hatangiwe ubuhamya n'ibiganiro bikangurira urubyiruko kubaha ikiremwa muntu no guharanira kubaka u Rwanda bifuza kubamo.

 

Muri uyu muhango, urubyiruko rwashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bityo zigatuma hagira abarokoka. Nk'ikimenyetso cy'ishimwe, urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rukaba rwahaye ingabo zose muri rusange icumu n'ingabo nk'ikimenyetso cy'ubutwari zagize ndetse n'icyemezo cyo kuzishimira ko zitanze zikarokora abanyarwanda.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside, ashimira ingabo zitanze ngo zigire abo zirokora, ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere kimwe n'inzego z'urubyiruko bateguye iyi gahunda yo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bwana Habimana Kizito yanasabye urubyiruko rwari aho kwigira ku rubyiruko rwahagaritse Jenoside rukongera guha isura igihugu cy'u Rwanda, bityo nabo bakubaha ubuzima, bagakunda igihugu ndetse bagaharanira ishema n'agaciro kacyo n'abagituye.

 

Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 2, wari witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abahagarariye inzego z'umutekano, abagize komite nyobozi y'Akarere ka Rwamagana, abahagarariye imiryango iharanira inyungu z'abacitse ku icumu, societe civile, abahagarariye inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw'umurenge wa Kigabiro n'urubyiruko muri rusange.

Share Button