Abashyitsi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi b'Akarere ka Rwamagana

 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/05/2017, abadepite bo muri komisiyo y'inteko ishinga amategeko y'igihugu cya Zambiya ishinzwe ubuzima, iterambere n'imibereho myiza y'abaturage bagiriye urugendoshuli mu karere ka Rwamagana, aho basuye ikigo nderabuzima cya AVEGA-Rwamagana ndetse n'ibitaro by'intara bya Rwamagana.

Nk'uko byatangajwe na Depite Dr. Jonas Kamima Chanda wari uyoboye iri tsinda ry'abashyitsi, ngo uru rugendoshuli baruteguye bagamije kuza kwigira ku Rwanda uko rwashyize mu bikorwa gahunda z'iterambere ry'ikinyagihumbi (MDGs) kugira ngo bizabafashe mu gushyira mu bikorwa intego z'interambere rirambye (SDGs) mu bijyanye n'ubuzima muri rusange n'ubuzima bw'imyororokere by'umwihariko. Dr Jonas Kamima akaba yanashimye ibikorwa bitandukanye byakozwe mu Rwanda bijyanye no kugabanya imfu z'ababyeyi mu gihe batwite cyangwa babyara.

Bageze ku kigo nderabuzima cya AVEGA-Rwamagana ndetse no ku bitaro by'intara bya Rwamagana, aba bashyitsi basobanuriwe ku buryo burambuye uburyo abajyanama b'ubuzima bagize uruhare rukomeye mu kugabanya imfu z'ababyeyi mu gihe batwite cyangwa babyara ndetse n'imfu z'abana bari munsi y'imyaka 5. Aba bashyitsi kandi banasuye umujyanama w'ubuzima witwa Nibagwire Therese utuye mu mudugudu wa Plage, Akagari ka Nyarusange ho mu murenge wa Muhazi aho yabasobanuriye uburyo afasha ababyeyi ndetse na serivise z'ubuzima ageza ku baturage bo mu mudugudu atuyemo.

Aba bashyitsi bageraga ku 10 bakaba bari baherekejwe n'abadepite 2 bo mu Rwanda aribo Depite Rusiha Gaston na Depite Muhongayire Christine. Ubwo bageraga mu karere ka Rwamagana bakaba bakiriwe n'abagize komite nyobozi y'Akarere ka Rwamagana, abahagarariye inzego z'umutekano, ubuyobozi bw'ibitaro by'intara bya Rwamagana, ubuyobozi bw'ikigo nderabuzima cya AVEGA-Rwamagana ndetse n'abajyanama b'ubuzima bakorera mu murenge wa Muhazi.

Share Button