Ku gicamunsi cyo uri uyu wa mbere tariki ya 03/07/2017, urubyiruko ruturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rwamagana rwahuriye mu murenge wa Musha, aho rwakoze inkera y’urugamba mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo kubohora igihugu ku ncuro ya 23. Uyu muhango ukaba wabimburiwe n’urugendo, rwo gushimira ingabo zabohoye igihugu, rwahereye ahitwa Kadasumbwa rugarukira ku murenge wa Musha.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana Bwana Kabagambe Godfrey yavuze ko bahisemo ko iyi nkera ibera mu murenge wa Musha kubera amateka hihariye ajyanye no kubohora igihugu.

Muri iyi nkera, Col Rutikanga John Bosco yaganirije urubyiruko ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse arusaba kugera ikirenge mu cy’abitangiye igihugu bakakibohora.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri iyi nkera, yabwiye abari bayitabiriye ko kwibohora ari urugamba rukomeza, n’ubwo urw’amasasu rwarangiye ariko hari urundi rwo gusigasira ibyo dukesha imiyoborere myiza u Rwanda rumaze kugeraho ndetse nayo ubwayo igasigasirwa.

Iyi nkera ikaba yari yitabiriwe n’abagize inama y’umutekano y’Akarere itaguye, abayobozi b’urubyiruko, abagize inama njyanama, urubyiruko n’abaturage muri rusange.

Share Button