Mu birori byo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 23 byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04/7/2017, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yifayanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Muyumbu,mu Kagari ka Akinyambo mu Karere ka Rwamagana.

 

Muri ibi birori,hagarutswe ku butwari bwaranze Ingabo za FPR zabohoye Igihugu, zihagarika Jenoside, ubu Igihugu kikaba gikataje mu iterambere n'abaturage bafite Agaciro.

 

Guverineri Kazaire yashimiye Abaturage ba Muyumbu ku mbaraga bashyira mu bikorwa bakora, uyu Murenge ukaba ufite inyubako zigezweho, abasaba gukomeza kwita ku myubakire bubahiriza Igushushanyo mbonera. Yabasabye gukomeza kubumbatira ubumwe, Gukora cyane bafatanyije n'ubuyobozi.

 

Uyu muhango witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere,Perezida w'inama Njyanama, Inzego z'umutekano n'abandi

Share Button