Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/07/2017, mu cumba mberabyombi cy’urwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana habereye Amasengesho yo gusabira igihugu azwi nka Rwanda Shima Imana  yahuje amadini n’amatorero akorera I Rwamagana. Aya masengesho akaba yibanze  ahanini ku kuzirikana ibyiza Imana yafashije abanyarwanda kugeraho muri iki gihe cy’imyaka 23.

Abanyamadini n’amatorero akorera I Rwamagana bagiye bigisha ijambo ry’Imana ndetse banasenga, bashimangiye ko bimwe mu bintu by’ibanze bashimira Imana ari amahoro abanyarwanda bafite ndetse n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu majyambere.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza ko intambwe igihugu kimaze gutera ari ndende kandi ari iyo Gushimira Imana kuko ngo mbere u Rwanda rwari ruzwi nk’igihugu cy’abacanyi naho ubu abantu bose bakaba baza kukigiraho imiyoborere myiza, iterambere isuku n’ibindi byinshi. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abanyamadini n’amatorero kudasengera ahantu hatabugenewe nko mu buvumo n’ahandi hashobora kubateza ibibazo, ahubwo bagasengera mu nsengero n’imisigiti byabugenewe. Yabasabye kandi kwirinda abahanuzi b’inzaduka babahanurira ibinyoma bigamije kubabuza umudendezo wabo no gukomeza kwiteza imbere, bityo bakabamaganira kure

Share Button