Kuri uyu wa kane tariki 07/07/2017, mu cyumba cy'inama cya karere ka Rwamagana habereye inama yumutekano yaguye y'Akarere, yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge , Abayobozi ba station za polisi mu mirenge ndetse n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere. Iyi nama ikaba yari iyobowe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab.

 

Mu ngingo zizweho harimo:

Gusoma inyandiko mvugo y'inama y'ubushize.

Uko umutekano wifashe mu karere kugeza ubu.

Imyiteguro y'amatora.

Imyubakire muri rusange. 

 

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana SP Kizza yagaragarije abitabiriye inama ibyaha byagaragaye  ndetse n'ingamba mu kubirwanya zirimo:

Gukomeza guhanahana amakuru ku gihe no gukangurira buri muturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Gukomeza amahugurwa ku ngamba zo gukumira ibyaha (CPC's).

Gukorana n'amatsinda yo kurwanya ibyaha ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake (YVCP). 

Gukomeza imikwabu yo kuburizamo ibyaha ndetse no guhana abanyabyaha.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abitabiriye inama gushyira mu bikorwa ingamba  ziba zafashwe ndetse no kuzisobanurira abaturage.Yavuze ko imirenge idafite station za Police ko bagomba kuba bubatse aho bakorera umwaka utaha no gukurikirana abantu bazubaka binyuranye n'amategeko, bagasobanurira abaturage ko ibyangombwa byo kubaka bitangwa ku buntu bityo bakirinda gutanga Ruswa. Yabibukije ko kuwa 14.07.2017 aribwo abakandida bazaza gutangira kwiyamamaza  ahantu hatandukanye ko bagomba kumenya abaje kwiyamamaza mu mirenge yabo ndetse bakita no ku mutekano wabo. Meya Mbonyumuvunyi yasoje yibutsa abitabiriye inama ko nta muyobozi wo munzego zibanze ugomba kurara hanze yifasi ye.

Share Button