Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/07/2017, mu kigo cy’amashuli cya Lycee du lac Muhazi- ASPEJ, habereye ibiganiro byahawe urubyiruko rwiga muri iki kigo ndetse n’urutrutse mu bigo bya G.S Kabare na G.S Nsinda. Ibi biganiro bikaba byari birangajwe imbere n’abanyeshuli bo muri Kaminuza y’u Rwanda bibumbiye mu itsinda bise “Imboni zarwo”.

Usibye amakinamico atandukanye yahakiniwe mu rwego rwo kwigisha uru rubyiruko ubumwe n’ubwiyunge, hanatanzwe ikiganiro kibanze ku “Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuhuzabikorwa w’imboni zarwo muri kaminuza y’u Rwanda Bwana Mutsinzi Musa yavuze ko iyi gahunda igamije gukangurira ubyiruko kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yakomeje avuga ko intego bafite ari uko urubyiruko rw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne, yavuze ko aya ari amahirwe urubyiruko ruba rubonye yo guhabwa impanuro n’inyigisho nk’izi, arusaba kwirinda no kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside, kwiyumvamo ubunyarwanda mbere na mbere ndetse bagasigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha imiyoborere myiza.

Imboni zarwo ni umuryango washinzwe n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ku itariki ya 25/02/2014 ukaba ugamije guhanga udushya no guhanga umurimo bahereye ku mahirwe ari mu gihugu. Gusa bitewe n’amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, uyu munryango wongeyeho indi ntego yo kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibindi bikorwa bibi bishobora guhutaza ubuzima bwa muntu.

Share Button