Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/07/2017, abaturage batuye mu murenge wa Gishari bakoze ibirori byo kwishimira ibyiza bamaze kugeraho babikesheje imiyoborere myiza ya leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri ibi birori, bakaba bakoze n’ubusabane mu rwego rwo gusangira no kwishimira umusaruro babonye.

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage batandukanye, abaturage bagaragaje intambwe bamaze gutera mu iterambere ryaba iry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza, ibi byose bakaba bashimangiye ko babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishali Bwana Rushimisha Marc, yaganirije aba baturage ku myiteguro y’amatora, bityo abasaba kwitegura amatora n’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ndetse no kuzitabira amatora bose ntawe usigaye kugirango bazitorere  ingirakamaro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yavuze ko kuba abaturage bishimira ibyagezweho bishimangira imiyoborere myiza iri mu Rwanda uhereye ku mudugudu kugeza kunzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu. Visi Meya Umutoni nawe yakomoje ku matora aba abaturage ba Gishali kuzayitabira kandi bakazinduka bagatora kare, bityo bakisubirira mu yindi mirimo. Mu gusoza, yasabye abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugirango bajye babona uko bivuza.

Share Button