Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 27/08/2017, Guverineri w’intara y’iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yifatanyije n’abaturage batuye mu tugari twa Nkomangwa na Nyarubuye ho mu murenge wa Munyiginya mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura. Ibi birori bikaba byabereye ku kibuga giherereye mu mudugudu wa Nyagahanga, Akagari ka Nkomangwa.

Muri ibi birori byaranzwe n’ubusabane hagati y’abaturage n’abayozi bishimira umusaruro wabonetse muri uyu mwaka wa 2017, Abaturage bamurikiye abashyitsi zimwe mu mbuto bahinga ndetse hanatangwa ubuhamya bwa Ntakirutimana Eugene witeje imbere abikesheje ubuhinzi bw’amatunda yatewemo inkunga na leta imuha moteri n’imipira byo kuhira mu gihe cy’izuba.

Bijyanye no kwishimira umusaruro wabonetse, abitabiriye uyu muhango basangiye ku mafunguro ya Kinyarwanda n’aya kizungu arimo: Umusururu, umutsima, amata, Fanta n’imbuto z’amatunda.  Ibi bikaba byajyanye no kuremera abatishoboye, aho abakecuru babiri aribo: Mukamana Jeanette na Muhutukazi Viviane borojwe inka za Kijyambere kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene.

Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bashimiye abaturage ba Munyiginya uburyo bagize uruhare  mu kugoboka bagenzi babo bo mu karere ka Kayonza bari bahuye n’amapfa mu mwaka ushize, banabibutsa agaciro k’umuganura mu muco n’imibanire by’Abanyarwanda.

Guverineri Kazaire Judith, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye abaturage uruhare rukomeye bagize mu migendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika kuva mu kwiyamamaza kw’abakandida kugeza ku munsi w’amatora nyir’izina ndetse anashimira imikoranire myiza y’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rwamagana. Guverineri Kazaire yasabye abaturage gukomeza gushyigikira ubuyobozi muri gahunda nziza bubagezaho no gusigasira umutekano n’imiyoborere myiza  u Rwanda rufite. Yabasabye kandi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2018A bityo bakazahingira igihe, Bagakora cyane bityo bakiteza imbere, Bagira isuku muri byose kandi barwanya imirire mibi aho yaba ikigaragara hose.

Share Button