Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/08/2017, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yasuye abaturage bo mu kagari ka Gatare ho mu murenge wa Nyakaliro, aho yabaganirije akabasaba kugira uruhare mu gukumira no kurwanya  ibyaha.

Muri ibi biganiro, Abaturage ba Nyakariro bashimiye polisi y’igihugu yabahaye ibikorwa by’amajyambere, birimo amazi meza n’ amashanyarazi mu mazu 100 y’abatishoboye ndetse no kuba  yaje kubakangurira kwitandukanya n’ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge.

Si ibi gusa, kuko Ubuyobozi bwa Polisi bwanatanze imyenda ku itorero ribyina rya Kigabiro. Iyi myenda bakaba bari bayemerewe n’umuyobozi wa Polisi mu rwego rw’igihugu ubwo bari bamaze kubyina bishimira ibikorwa bagejejweho mu cyumweru cya “Police week”.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubufatanye bukomeye Polisi y’igihugu idahwema kugira mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. By’umwihariko, Meya Mbonyumuvunyi yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ku bikorwa byose byakozwe mu cyumweru cyari cyahariwe ibikorwa bya polisi kizwi ku izina rya “Police Week”.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu ACP Theos Badege ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu kagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro yabibukije ko umutekano ariwo musingi wabyose bityo bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano birinda ibiyobyabwenge kuko ari ryo zingiro ry’ibyaha byose ndetse bakanarwanya ihohoterwa ryaba irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.

Share Button