Kuri uyu wa kane tariki ya 31/08/2017, mu cyumba cy’inama cya Centre d’Accueil St Augustin iherereye mu murenge wa Kigabiro, habereye inama nyunguranabitekerezo ya RWAMREC, ikaba yari  igamije kungurana ibitekerezo ku ubufatanye mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu miryango, kurebera hamwe intambwe imaze guterwa n’ibimaze kugerwaho ndetse n’ingamba zihamye zafatwa zigamije guteza imbere umuryango nyarwanda muri rusange.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe na Madamu Muhimpundu Chantal uhagarariye RWMREC mu murenge wa Gishali ndetse na Madamu Irankunda Iris Mireille uhuza ibikorwa bya Rwanda Women’s Network mu karere ka Rwamagana, Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo aho basabye ko abubatse ingo bahuguwe bafatanya n’abaharanira impinduka nabo bahuguwe bityo bakazakomeza guhugura bagenzi babo kugira ngo n’igihe RWAMREC yazaba itagikorera mu karere ka Rwamagana, impinduka nziza zikomoka ku bikorwa byayo bizakomeze.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Madamu Mukarugira Kamanzi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa umunsi ku munsi, yashimiye RWAMREC uruhare rukomeye yagize mu kubanisha neza ingo zari zifitanye ibibazo mu mibanire yazo ndetse anabasaba ko bakomerezaho ndetse bakagura ibikorwa byabo bagakorera mu gihugu hose. Mukarugira yanasabye abubatse ingo bahindutse kugira uruhare mu kwigisha no guhindura bagenzi babo bityo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubushyamirane mu miryango bigacika vuba.

RWAMREC ni umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu hubakwa imyumvire n’imyitwarire myiza ya kigabo izira ihohoterwa, ibi ikaba ibikora ibinyujije mu mushinga INDASHYIKIRWA ku bufatanye na Rwanda Women’s Network ndetse na CARE International.

Mu mezi atandatu ashize, Mu mirenge ibiri ariyo Munyiginya na Gishari aho RWAMREC ikorera mu karere ka Rwamagana, yahuguye abubatse ingo bagera kuri 240 ndetse n’abaharanira impinduka 60 babarizwa muri iyi mirenge.  Ibi bikaba byaragize uruhare mu guteza imbere ubwuzuzanye n’imibanire myiza y’abashakanye mu ngo zabo.

Share Button