Kuri uyu wa kane tariki ya 07/09/2017, mu kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ndetse abaturage cyane cyane urubyiruko bipimisha ku bushake ubwandu bwa virusi itera SIDA (VIH). Insanganyamatsiko igenderwaho muri ubu bukangurambaga ikaba igira iti: “SIDA iracyahari, muhaguruke tuyirwanye".

 

Muri ibi birori byitabiriwe ahanini n’urubyiruko, abatanze ibiganiro n’ubuhamya bose bakomeje kugenda barushishikariza kwipimisha rukamenya uko ruhagaze ndetse no gufata ingamba zo kwirinda bityo rukubaka ejo hazaza heza hazira SIDA. Mme Uwinyange Zahara, ni umubyeyi w’imyaka 41 afite abana batatu, abana n'ubwanda bwa VIH/SIDA, akaba yatanze ubuhamya bw’uburyo gufata imiti igabanya ubukana byamufashije kongera kugarura ubuzima bwiza nyuma y’uko yari amaze guta ibiro n’abasirikari b’umubiri benshi.

 

Bwana Aime Erneste Nyirinkindi ushinzwe ubukangurambaga bw’icyorezo cya SIDA muri RBC yavuze ko uyu ari umwanya wo kuzirikana urwego igihugu cyacu kigezeho mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA. Mu byagezweho harimo: Kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima zitandukanye zigamije kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA itangirwa ku bigo nderabuzima, Gahunda yo Kwipimisha ku bushake ndetse n’ubujyanama (VCT), Gutanga udukingirizo ku buntu, kwikebesha ku bushake, gufasha ababyeyi banduye kutanduza abana igihe babatwite ,igihe bababyara cyangwa se babonsa.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana, yasabye abaturage kugendera ku mbaraga Leta yashyize mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bityo nabo bagashyira imbaraga mu kuyirinda. Meya Mbonyumuvunyi yanakanguriye abaturage kutajya bapimisha SIDA ijisho gusa, ahubwo bakajya bajya kwipimisha kwa muganga kugirango bamenye uko bahagaze bafate ingamba zo kubungabunga ubuzima bwabo. 

 

Ibi birori byari byitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora ibijyanye no kurwanya SIDA,inzego z’umutekano, abajyanama b’ubuzima, urubyiruko rwo mu mashuli yisumbuye atandukanye n’abaturage muri rusange.

Share Button