Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/09/2017, mu mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhunda ho mu murenge wa Gishali habereye inteko rusange y'abaturage batuye mu tugari dutatu ari two Gati,  Ruhunda na Nyagahinga. Muri iyi nteko, Maurice Munyentwari ushinzwe kumenyekanisha amategeko muri komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko, akaba yasobanuriye abaturage ba Gishali ibijyanye n'izungura rishingiye ku itegeko. Ibi bikaba ari ukugira ngo abaturage basobanukirwe amategeko, bityo igihe bata mu nkiko kiveho ahubwo bakore ibibateza imbere.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasobanuriye abaturage ko iyi gahunda y'inteko rusange igamije kurushaho gukemura ibibazo by'abaturage muri rusange kugira ngo umuturage abeho neza, agire aho ari uyu munsi n'aho agomba kugera ejo kandi heza. Kuri ibi, hiyongeraho no Kuganira kuri gahunda za leta zitandukanye kandi zifitiye umuturage akamaro. Mu bundi butumwa yagejeje kuri aba baturage, Meya Mbonyumuvunyi yabasabye Kwitabira guhinga hakiri kare, kwitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, Kwita ku buzima n'uburere by'abana no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabo banoza amarondo akaba ay'umwuga.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse babaza ibibazo bafite bahabwa ibisubizo ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akarere n'abanyamategeko baturutse muri komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko. Ibi biganiro byari byitabiriwe kandi n'abagarariye inzego z'umutekano, ubuyobozi bw'ikigo nderabuzima cya Ruhunda, ubw'umurenge wa Gishali n'abaturage muri rusange.

Share Button