Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15/10/2017, Depite Mukayuhi Rwaka Constance na Depite Nyiragwaneza Athanasie basuye umugoroba w'ababyeyi bo mu mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Kabatasi ho mu murenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana.  Bari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Mudaheranwa Regis ndetse n'umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Rwamagana Madamu Musanabera Christine, Aba badepite bakurikiye ibiganiro byaganiriweho muri uyu mugoroba w'ababyeyi birimo: ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byafatiwe mu mugoroba w'ababyeyi uheruka, isuku, Kuremera imiryango yabuze umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, kuvugurura uturima tw'igikoni n'ibindi; bakaba  banabagiriye inama.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance yashimiye aba babyeyi uburyo bitabira umugoroba w'ababyeyi ndetse n'ibikorwa bakora. Yakomeje abasaba ko bajya bakurikirana umusaruro n'impinduka zavuye mu bikorwa bakora kugira ngo bibe ibiramba. Yasoje abasaba kurushaho kugira umuco wo kwizigamira!

Depite Nyiragwaneza Athanasie yasabye ababyeyi kurushaho kwita mbere na mbere ku burere bw'abana babo, no kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kurera kandi bashingiye no ku bukungu bw'igihugu.

Mu byo abadepite bashimye cyane harimo kuba abaturage bitabira umugoroba w'ababyeyi ku kigero gishimishije, kuba komite ihari kandi ikora, kuba bafite bimwe mu bikoresho bifashisha birimo: agatabo k'inyobora-biganiro ndetse n'igitabo cyandikwamo imyanzuro no kuba bafite aho bakorera hazwi. Ababyeyi banagaragaje bimwe mu bikorwa bakoze harimo: korozanya amatungo magufi, kubakira ubwiherero abatishoboye babarimo no kubishyirira ubwisungane mu kwivuza, gusasirana bagurirana matela kuri buri muryango, kwambikana bagurirana ibitenge n'ibindi.

Share Button