Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 15/10/2017, abaturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Karere ka Rwamagana, bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri izwi ku izina rya Siporo ya bose (Sport de masse). Iyi siporo ikaba yabanjirijwe no kwiruka badasigana; aho abayitabiriye baherere kuri Sitasiyo ya Essance ya SP iri haruguru gato ya AVEGA-Rwamagana, banyura imbere y'ibiro by'intara y'iburasirazuba, bakomereza muri Arreté, Bazenguruka kuri sitasiyo Merez na Buswahirini, basoreza ku kibuga cya Polisi ari naho hakorewe indi myitozo ngorora-mubiri ndetse hatangirwa n'ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kujya bakunda gukora siporo kenshi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.

Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Rwamagana yabwiye abari bitabiriye iyi siporo ko bajya bayikora kenshi kuko ifite akamaro kenshi ku buzima bwabo harimo nko: Gukomeza imitsi, Gutuma amaraso atembera neza, kurinda umubiri diyabeti na cancer, kurinda uyikora agahinda gakabije (depression) no gutuma uyikora ahorana imbaraga mu mirimo ye ya buri munsi. Dr Muhire yanibukije ko Siporo itareba abakiri bato gusa, ahubwo ko n'abakuze bajya bayitabira. Gusa, buri wese agakora imyitozo ngorora-mubiri igendanye n'imbaraga ze ndetse n'imyaka ye, ntiyinanize birenze.

Bwana Hanyurwimfura Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhazi niwe wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere akaba yasabye abakorera siporo muri Clubs zitandukanye ko ku munsi wa siporo ya bose nabo bajya baza bakifatanya n'abandi. 

Iyi siporo ya bose ni igikorwa ngaruka-kwezi, bikaba biteganyijwe ko iyo mu kwezi gutaha izaba ku itariki 12/11/2017.

Share Button