Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/10/ 2017, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rwamagana habereye ibiganiro byahuje abasenateri bagize komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano aribo Senateri  UYISENGA Charles na BISHAGARA Theresa, bakaba baganiriye n'abayobozi b'Akarere, abahagarariye inzego z'umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa b'Akarere batandukanye. Nk'uko Senateri UYISENGA Charles yabisobanuye, aba basenateri bari baje mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu gushyira mu bikorwa ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n'ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragariramo byose.

Agaragaza uko Akarere ka Rwamagana gahagaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu myaka 3 iherutse nta bikorwa by'urugomo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye. Gusa, avuga ko hari abaturage bake bajya basinda bakabwirana amagambo mabi agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi bikaba bikunze kugaragara no mu gihe cyo kwibuka. Meya Mbonyumuvunyi yagaragaje ko imibare y'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku buryo mu mwaka wa 2015/2016 hagaragaye ibyaha 13 naho  2016/2017 hakagaragara ibyaha 8. Asoza,  yagarutse ku ngamba ubuyobozi bufite zo gukomeza kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside zirimo gukomeza gukora  ubukangurambaga mu baturage binyuze mu itorero ry'igihugu, muri  Gahunda ya Ndi umunyarwanda, mu Madini n'amatorero, ndetse no mu mahuriro(clubs) y'ubumwe n'ubwiyunge mu mashuli.

Nyuma yo kuganira n'abayobozi batandukanye, aba basenateri basuye Gereza ya Rwamagana (Nsinda), aho baganiriye  n'abagororwa, abayobozi ndetse n'abakozi ba Gereza. Abatanze ibitekerezo bose, bakomeje gusaba ko itegeko rihana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ryanozwa neza, mu byiciro byose ndetse n'amashami y'amasomo yo mu mashuli hagashyirwamo isomo rivuga ku kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo ndetse abagororwa barangije ibihano bakabanza kunyuzwa mu itorero mbere yo kurekurwa.

Share Button