Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/09/2017, mu mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Rwimbogo, umurenge wa Nyakarilo ho mu karere ka Rwamagana; hakorewe umuganda rusange usoza ukwezi kwa 09/ 2017. Muri uyu muganda, hatunganyijwe umuhanda ugana muri site yagenewe kubakwaho umudugudu w'ikitegererezo ndetse hatahwa amazu 2 yubatswe ku buryo imwe iba irimo inzu 4 zifatanye. Muri izi nzu hakaba hatujwemo imiryango itishoboye 8 yimuwe mu manegeka. Umushyitsi mukuru muri ibi bikorwa byombi akaba yari Minisitiri Jean Philbert Nsengimana.

Mu ijambo ry'ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye leta y'ubumwe idahwema kugeza ku baturage bayo ibikorwa by'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage gukorera hamwe kuko aribwo bazatera imbere, Kwirinda indwara bagira isuku aho bari hose, mu byo bakora ndetse n'aho bakorera, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, ndetse no kuzagira uruhare mu kwiyubakira ibyumba by'amashuli y'abana babo. 

Ibi byanashimangiwe na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana wabwiye abaturage ko isuku bagomba kuyigira umuco ndetse anabibutsa kurushaho kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu bakora imiganda ndetse n'abafite ubushobozi bakunganira inkunga leta iba yagennye yo kubaka ibikorwa bitandukanye harimo n'amashuli. Minisitiri Nsengimana yanasabye abaturage kuzitabira ibikorwa byose  biteganyijwe mu  cyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge kizatangira tariki 01/10/2017 kugeza 07/10/2017.

Biteganyijwe ko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka wa 2017/2018, akarere kazatuza muri uyu mudugudu wa Rwimbogo, indi miryango 16 nayo itishoboye izakurwa mu manegeka.

Share Button