Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/10/2017, mu murenge wa Muyumbu habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa wahujwe n'umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko y'uyu munsi ikaba igira iti: "Twubake u Rwanda twifuza, twita ku burere bw'abana mu muryango." Muri ibi birori, abagore batanze ubuhamya bw'aho bageze biteza imbere ndetse bashimira leta y'ubumwe yabahaye ijambo. Nyiramana Vestine, yagaragaje uburyo ubuyobozi bwamwigishije gukorana n'ibigo by'imari bituma yaka inguzanyo arakora, abasha kurihira amashuli abana 5 yasigiwe n'umugabo ndetse n'undi arera none abambere bakaba barangije kaminuza. 

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Rwamagana, Madamu Musanabera Christine, yavuze ko ibirori by'uyu munsi ari intangiriro y'ubukangurambaga buzibanda ahanini mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange n'umwana w'umukobwa by'umwihariko. Muri ibi bibazo hakaba harimo: abana bata ishuli, abana bo mu muhanda, imirimo mibi ikoreshwa abana, ababyeyi batajyana abana ku ishuli, gutwita kw'abangavu, abagore bataŕamenya gahunda yo kuboneza urubyaro, amakimbirane mu miryango n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, isuku nke no kutamenya gukorana n'ibigo by'imari.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yaboneyeho umwanya wo gushimira abagore ndetse n'abaturage bo mu murenge wa Muyumbu muri rusange ku ruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo ya 2016/2017 bikaba byarahesheje akarere umwanya wa mbere. Meya Mbonyumuvunyi akaba yasabye abagore guharanira ko nta mwana uba inzererezi ku gasozi, ahubwo abana bose bakarererwa mu miryango. Yabasabye kandi kurwanya no gukumira inda mu bangavu, kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, gushyira abana bose mu ishuli, kugira isuku muri byose  no guharanira kwiteza imbere bibumbira hamwe mu makoperative.

Ibi birori byari byitabiriwe kandi n'abahagarariye inzego z'umutekano batandukanye.

Share Button