Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred muri iri joro asuye Intore 413 z’Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero mu Karere ka Rwamagana kuri Site y’ishuri ryisumbuye rya ASPEJ riherereye mu Murenge wa Muhazi . 

Mu mpanuro yagejeje kuri uru rubyiruko Guverineri yarushimiye kuba rwaritabiriye itorero arusaba kuba urubyiruko ruharanira impinduka zigamije iterambere ry’Igihugu. yasabye urubyiruko ko mu gihe ruzaba rusubiye mu ngo iwabo mu rugo ruzabe umusemburo w’impinduka kandi ruharanire kuba Intangarugero

"Igihugu rukeneye Urubyiruko rufite imyitwarire myiza, rutajya mu biyobyabwenge, rutarebera ibibi bikorwa, ruzana ubushya ariko mbere ya byose rurangwa na Discipline no Gukunda Igihugu" Guverineri Bwana Mufulukye abwira Urubyiruko 

Guverineri yasabye uru rubyiruko kandi kwita ku isuku no kuyishishikariza abaturage hirya no hino muri iyi Ntara ndetse no gufatanya n’Ubuyobozi guhangana n’Ibiyobyabwenge kandi bagasenyera umugozi umwe bagamije gukomeza kubaka Igihugu mu bihe bizaza.

Share Button