Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/01/2018, Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu birori byo gutaha ibyumba by’amashuli bishya 28 n’ubwiherero 36 byubatswe mu mirenge itandukanye. Ibi birori byabereye mu kagari ka Kavumu ho mu murenge wa Gishali, bikaba byanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye inzego z’umutekano.

 

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, ibyumba byubatswe byakemuye ikibazo cy’urugendo rurerure abanyeshuli bakoraga ngo bagere ku ishuli, umubare munini w’abanyeshuli bigiraga mu ishuli rimwe ndetse hakaba  harubatswe n’ibyumba 6 bisimbura ibishaje byari byasenywe ku kigo cya G.S Murama giherereye mu murenge wa Muyumbu.

 

Mu mpanuro yagejeje kubari bitabiriye ibi birori, Minisitiri Isaac Munyakazi yabasabye kwita ku burezi n’uburere by’abana babarinda ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe n’umwanda kuko byose byangiza ahazaza habo n’ah’igihugu muri rusange.

 

Amashuri n’ubwiherero byubatswe byatwaye ingengo y’imali y’amafaranga angana na 136,065,900 hakiyongeraho ibikoresho bitandukanye byatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB). 

Share Button