Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/01/2018, mu karere ka Rwam,agana twakiriye itsinda ry’abashyitsi b’abasenateri baturutse mu ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye- Agashami gashinzwe gutanga inama ku buzima (Inter Parliamentary Union- Advisory group on health). Aba bashyitsi bakaba basuye ibitaro by’intara bya Rwamagana ndetse n’ikigo nderabuzima cya Rwamagana.

Muri uru ruzinduko, aba bashyitsi batemberejwe mu bice bitandukanye by’ibitaro ndetse bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ibitaro. Dr Muhire Philbert uyobora ibi bitaro yabasobanuriye ku buryo buhagije serivise zitangirwa muri ibi bitaro, urwego bigezeho mu kunoza serivise z’ubuzima zihatangirwa ndetse n’icyerekezo bafite mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima muri rusange.

Ku kigo nderabuzima cya Rwamagana, Aba bashyitsi baganiriye n’abajyanama maze bo ubwabo basobanurira abashyitsi uruhare bagira mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, indwara bavura, ibikoresho bakoresha ndetse n’uburyo bafatanya n’ibigo nderabuzima mu kazi kabo ka buri munsi.

Hon. Petra BAYR wari uyoboye iri tsinda ry’abashyitsi yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Rwamagana kuri serivise nziza z’ubuzima zihatangirwa ndetse ashimira n’abajyanama b’ubuzima ku ruhare rukomeye bagira mu kwita ku buzima bw’abantu. Yakomeje avuga ko intego y’uruzinduko rwabo ari ukureba ibyiza biri muri serivise z’ubuzima hano mu Rwanda bityo bakaba bajya no kubyigisha mu bindi bihugu ndetse no kureba ibibazo byaba birimo kugira ngo babikorere ubuvugizi dore ko bari bari kumwe n’umukozi w’umuryango w’abibumbye- ishami ryita ku buzima (WHO).

Abashyitsi baje baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Zambia, Austria, Bosnia, Switzerland n’u Rwanda. 

Share Button