Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27/01/2018 mu gihugu hose habaye igikorwa ngarukakwezi cy’umuganda rusange. Mu Karere ka  Rwamagana by’umwihariko; umuganda w’uyu munsi ukaba wakorewe mu tugari twose, naho ku rwego rw’Akarere ukaba wakorewe mu murenge  wa Musha, akagali ka Nyakabanda, umudugudu wa Ruhita. Muri uyu muganda, abaturage bifatanije n’abayobozi ndetse n’abanyeshuri ba kaminuza ya Kigali (University of Kigali) barangajwe imbere n’umwe mu bayobozi bayo  Prof Nshuti Manasseh, aho iyi kaminuza yanatanze sheki y’amafaranga 300.000 yo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 batishoboye bo muri uyu murenge wa Musha. Bafatanyije bose hamwe bakaba bahanze umuhanda ufite uburebure bwa 1,4 km.

Mu biganiro byahawe abaturage nyuma y’umuganda, umuyobozi wa polisi wungirije mu ntara y’iburasirazuba C/SP  Francis Muheto yabibukije ko umutekano aribo bagomba  kuwicungira bakora amarondo kandi  bakirinda kwangiza ibyo bagezeho. Abasaba Kureka ubusinzi, kutanywa cyangwa ngo bacuruze ibiyobyabwenge, bakirinda amakimbirane yo mu miryango, bagashyira abana bose mu mashuri, bakagira isuku ku mubiri no mungo zabo, kandi bakirinda guhishirana mu gihe habaye icyaha ahubwo bagatanga amakuru ku gihe.

Meya Radjab  Mbonyumuvunyi,  ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abitabiriye umuganda kandi abasaba gukomezaa gukorera hamwe mu rwego rwo kwigira. Yaboneyeho no gushimira ubuyobozi n’abanyeshuli ba kaminuza ya Kigali baje kwifatanya nabo mu muganda bakanaha abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse batanga nibyifuzo bigamije kwihutisha iterambere. Meya Mbonyumuvunyi akaba yabasubije ku bibazo byose bari bafite ibindi bihabwa umurongo bizakemukiramo. Uyu muganda ukaba wari witabiriwe kandi n’inzego z’umutekano, abakozi  bakarere n' umurenge wa Musha.

Share Button