Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/01/2018, Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwatangiye gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ka Rwamagana muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018. Ibiganiro byo gutangiza iri suzuma bikaba byabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rwamagana.

 

Mu izina ry’Abakozi b’Akarere ka Rwamagana, Meya Mbonyumuvunyi uyobora aka karere yahaye ikaze ubuyobozi bw’intara ndetse ubushimira ubufatanye badahwema kugaragariza Akarere ka Rwamagana mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kaba karahigiye kwesa. Meya Mbonyumuvunyi yanavuze ko nk’Akarere, biteguye gushyira mu bikorwa inama zose zizatangwa n’ubuyobozi bw’intara mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo bahize. Mu cyifuzo yahuriyeho n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana, Mudaheranwa Regis, Meya Mbonyumuvunyi yasoje avuga ko yifuza kuzabona intara y’iburasirazuba iza ku isonga mu kwesa imihigo kandi uturere 7 twayo twose tukaza mu myanya 10 ya mbere.

 

Bwana Mbabazi Mathias wari uhagararariye itsinda ryaje gusuzuma imihigo yavuze ko nk’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba, iyo Akarere runaka kitwaye neza mu kwesa imihigo nabo bibashimisha, bityo ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwisuzuma ngo barebe aho intara y’iburasirazuba n’uturere twayo bihagaze mu gushyira mu bikorwa imihigo bahize, hanatangwa ubujyanama ahagaragara ibigenda buhoro. Yanavuze kandi ko mu gusuzuma imihigo bazibanda ku bikubiye mu gatabo bise “Inyobora suzuma ry’imihigo” gakubiyemo amabwiriza yose yaba ay’inzego zo hejuru ndetse n’ayashyizweho n’intara mu rwego rwo kunoza Politiki y’imihigo.

 

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 72 harimo 43 ijyanye n’iterambere ry’ubukungu, 20 ijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’indi 9 ijyanye n’imiyoborere myiza ndetse no kunoza serivise zihabwa umuturage. Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo yose rikazatwara ingengo y’imari ingana na 6,254,587,090 by’amafanga y’u Rwanda.

Share Button