Ifoto y'urwibutso y'abayobozi n'abarinzi b'igihango bashimiwe ku munsi w'intwari

Kuri uyu wa kane tariki ya 01/02/2018, mu midugudu yose yo mu karere ka Rwamagana habereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari. Ku rwego rw’Akarere, ibi birori bikaba byabereye mu kagari ka Musha ho mu murenge wa Musha. Muri ibi birori, ubuyobozi bukaba bwashimiye abarinzi b’igihango batoranyijwe kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti: “Dukomeze ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza”.

 

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abaturage bose muri rusange, n’urubyiruko by’umwihariko,  gukomeza gukunda no kugira umuco w’ubutwari, Lt Col. Rwasanyi Sam yatanze ikiganiro cyibanze ahanini ku muco w’ubutwari ku isi no muri Afurika; umuco w’ubutwari mu mateka y’u Rwanda; indangagaciro z’ubutwari, intwari z’u Rwanda n’impamvu igihugu cyahisemo ko uyu munsi wajya wizihizwa; gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ikirenga bifitiye igihugu akamaro ndetse n’ibikwiye gukorwa kugirango dukomeze umuco w’ubutwari twubaka u Rwanda twifuza.

 

Mu ijambo yageje ku bitabiriye ibi birori, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana yavuze ko kuri uyu munsi twibuka intwari zaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse zigashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda bose aho kwita ku nyungu zazo zonyine. Guha agaciro izi ntwari, Meya Mbonyumuvunyi akaba yabihuje n’irangashingiro ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.  Meya Mbonyumuvunyi akaba yanibukije abitabiriye ibi birori ko ikigamijwe nanone ari ugukomeza kureba imbere bagaharanira ko igihugu kitazasubira inyuma ukundi. Ibi bigakorwa, abantu bimakaza umuco wo kwitangira abandi mu nzego zose z’imiyoborere y’igihugu ndetse no mu byiciro byose by’imirimo bakora. Yabasabye kandi kugira ishyaka, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ibikorwa by’indashyikirwa, kugira ubunyangamugayo, kudatinya, kugira ubumuntu no gukoresha ukuri.

 

Abarinzi b’igihango batowe ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana ni 9,  ku rwego rw’imirenge bakaba ari 34 naho ku rweho rw’utugari bakaba 103. Ibi birori by’umunsi w’intwari bikaba byari byitabiriwe n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge wa Musha ndetse n’abaturage muri rusange.

Share Button