Kuri uyu wa mbere tariki ya 05/02/2018, Mu karere ka Rwamagana hatangijwe ubukangurambaga ku ireme ry'uburezi mu mashuli abanza n'ayisumbuye. Iki gikorwa kikaba kirimo gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y'uburezi, ibigo biyishamikiyeho, Akarere ka Rwamagana ndetse   n'inzego z'umutekano zikorera muri aka karere.

 

Muri iki gikorwa, Intumwa zavuye muri Minisiteri y'uburezi arizo: UWITONZE Laurence na HABYARIMANA  Augustin, Visi Meya ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana- Madamu UMUTONI Jeanne,  Abakozi b'Akarere n'umurenge wa  Muhazi ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano bakaba  basuye ikigo cy'urwunge rw'amashuli rwa Nsinda (G.S Nsinda) gifite abanyeshuli 969 n'ikigo cy'urwunge rw'amashuli rwa Kabare (G.S Kabare) gifite abanyeshuli 1,490.

 

Muri ibi bigo byombi, abayobozi bakaba babanje kugenzura isuku mu kigo no ku banyeshuli, mu bwiherero, Aho batekera, ibikoresho bakoresha, aho bogereza ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi. Abayobozi baganiriye n'abarimu bigisha kuri ibi bigo, Ibiganiro bikaba byibanze ku ruhare rwa buri mufatanyabikorwa mu kunoza uburezi. Baganiriye kandi  n'abanyeshuri, aho IP Marie Goreth Uwimana  yakanguriye abanyeshuri: Kwirinda gusiba cyangwa guta ishuri, Kwirinda inda z'imburagihe ku bana b'abakobwa, Kwirinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, kugira isuku y' imyambaro ku mubiri,mu ishuri naho banyura hose.

 

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 2, bukaba buzakorerwa mu bigo bigera kuri 20 byo mu karere ka Rwamagana.

Share Button