Kuri uyu wa mbere tariki 05/03/2018, mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba, habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera muri aka karere. Iyi nama ikaba yari igamije kwiga ku mikorere y’amadini n’amatorero ndetse no gukosora ibitameze neza byagaragaye mu bugenzuzi bwakoze n’ubuyobozi bw’Akarere.

Muri iyi nama, abayobozi b’amatorero n’amadini bagaragarijwe ibyangombwa by’ingenzi itorero cyangwa idini rikorera mu karere ka Rwamagana rigomba kuba ryujuje. Muri byo harimo: Kuba ubuso idini rikoreraho bugera nibura kuri 1/2Ha,kuba ridakorera mu nzu zagenewe guturwamo, kuba rifite ubwiherero buhagije nibura 2 bw’abagabo na 2 bw’abagore, kuba rifite Parking, kuba rifite ubusitani n’amapave, kuba ridasengera mu mahema, shitingi cyangwa se igisharagati; kuba rifite uburyo bwo gutangira amajwi yabo ku nsengero zegereye abaturage; kuba rifite inyubako yuzuye kandi ifite icyangombwa cyo gukorerwamo, kuba idini cyangwa itorero rifite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda.

Nyuma kugaragarizwa amafoto ya zimwe mu nsengero zimeze nabi n’iz’ifite ubwiherero busa n’ubudahari, abayobozi bitabiriye inama banzuyeko: insengero 75 zikora zidafite ibyangombwa zihita zifunga, insengero zidasobanutse, izitameze neza n’izidafite ubwiherero nazo zihita zifungwa, abasengera mu mazu yagenewe guturwamo n’ayagenewe ubucuruzi nabo bagahita babihagarika ndetse n’abasengera ahitwa mu byumba by’amasengesho  no mu buvumo bakabireka. Iyi nama yanemeje ko insengero zose zirinda gusakuriza abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu karere ka Rwamagana kubahiriza amategeko y’igihugu, no kurwanya Nyakatsi mu nsengero dore ko no mu ngo leta yayiciye burundu. Meya Mbonyumuvunyi yakomeje abasaba kugira ibyangombwa bibemerera gukora kandi ko uzabisaba wese anyuze mu nzira zemewe n’amategeko azabihabwa.

Mu karere ka Rwamagana habarurirwa insengero 427. Muri zo insengero 352 nizo zifite ibyangombwa naho izindi 75 zagaragaye ko nta byangombwa zifite. Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Share Button