Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/03/2018, Abasenateri babiri aribo Hon. Senateri Narcisse Musabeyezu na Hon. Senateri Mukankusi Perrine basuye ikigo nderabuzima cya Ruhunda mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo serivise zo kuboneza urubyaro zitangwa ndetse n’uburyo abaturage bazitabira. Muri uru ruzinduko, aba basenateri baganiriye n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Bwana Rukundo Lhin, wabagaragarije serivise zihatangirwa ndetse n’uburyo abaturage bazitabira.

Nyuma yo gusura serivise zitandukanye zitangirwa muri iki kigo nderabuzima, aba basenateri baganiriye n’abajyanama b’ubuzima. Ibiganiro bikaba byibanze ahanini ku ngamba zakoreshwa kugira ngo abaturage barusheho kwitabira serivise zo kuboneza urubyaro. Hon. Senateri Narcisse Musabeyezu yashimiye abajyanama b’ubuzima, ababwira ko igihugu kibaha agaciro gakomeye kuko bari no mu batumye icyizere cyo kubaho mu Rwanda kigera aho kigeze uyu munsi. Yakomeje abasaba kurushaho kwigisha abaturage babakangurira kwitabira serivise zo kuboneza urubyaro kugira ngo umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ugabanyuke.

Ikigo nderabuzima cya Ruhunda cyasuwe uyu munsi giherereye mu murenge wa Gishali kikaba gifite abakozi 28 n’abajyanama b’ubuzima 108 batanga serivise z’ubuzima mu midugudu. Iki kigo nderabuzima gifite ivuriro ry’ingoboka (Health Post) rigishamikiyeho rikaba riri mu kagari ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya; Kikaba giha serivise abaturage bo mu mirenge ya Gishali na Munyiginya.

Share Button