Kuri uyu wa kane tariki ya 01/03/2018, mu karere ka Rwamagana twasuwe n’abasenateri babiri aribo Hon. Senateri Narcisse Musabeyezu na Hon. Senateri Mukankusi Perrine. Uruzinduko rwabo rukaba rwari rugamije kurebera hamwe uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage bako bahangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bwabo.

Muri uru ruzinduko, aba basenateri baganiriye n’ubuyobozi bw’Akarere, Ubw’ibigo by’ubuzima bikorera mu karere ka Rwamagana, abahagarariye sosiyeti sivile ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero bihakorerera. Ibiganiro bikaba byibanze ahanini ku kuboneza urubyaro, Serivise zihabwa abaturage bashaka kuboneza urubyaro, uburyo abaturage bitabira serivise zo kuboneza urubyaro, inzitizi zikigaragara mu itangwa ry’izi serivise ndetse n’ingamba zatuma umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ugabanuka.

Mu ijambo Hon. Senateri Narcisse Musabeyezu yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro, yabibukije ko iki ari ikibazo gihangayikishije kuko ariryo pfundo ry’iterambere. Yasabye buri wese gushyiramo uruhare rwe, bityo hakaba ubufatanye bw’inzego zose kuko iki kibazo gisaba ubufatanye. Senateri Musabeyezu akaba yasabye abafite uburezi mu nshingano kwigisha abana bakiri bato ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere kugira ngo nibahinduka bazahindure n’abandi.

Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Rwamagana, yagaragaje uko Serivise zo kuboneza urubyaro zihagaze mu karere ka Rwamagana ndetse n’ibikorwa bitandukanye ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye bagenda bakora kugira ngo bagabanye umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage. Abayobozi b’amadini n’amatorero nabo bakaba biyemeje ko bagiye kongera imbaraga zo kwigisha abayoboke babo ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Mudaheranwa Regis yashimiye aba basenateri ku nama nziza bagiriye ubuyobozi bw’Akarere ndetse anabizeza ko ubuyobozi buzazubahiriza hagamijwe kugabanyuba umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

Mu gicamunsi, aba basenateri basuye ishuli rya G.S St Aloys Rwamagana, aho baganiriye n’abanyeshuli kuri iki kibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage ndetse no ku ngamba yo guhangana nacyo zo kuboneza urubyaro.

Serivise zo kuboneza urubyaro zitangwa mu bigo by’ubuvuzi uhereye ku bitaro by’intara bya Rwamagana, ibigonderabuzima 14 n’amavuriro y’ingoboka 8 ndetse no ku bajyanama b’ubuzima 1,422 bakorera mu karere ka Rwamagana.

Share Button