Kuri uyu wa kane tariki 08/03/2018, mu gishanga cya Kiruhura gihereye hagati y’imirenge ya Musha na Munyiginya, habereye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cya kabiri cy’ihinga (Season 2019B) mu rwego rwo gukangurira abahinzi gutera imbuto yabo hakiri kare. Muri iki gikorwa, hakaba hatewe imbuto y’ibigori ku buso bungana na hegitari 12 z’iki gishanga.

Mu butumwa bwahatangiwe, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana, Bwana Mudaheranwa Regis, yashimiye abaturage bo mu mirenge ya Musha na Munyiginya bari bitabiriye iki gikorwa kuba bitabira umurimo kandi bakabikorera ku gihe ari nabyo bituma n’iyo imvura igiye kare bo beza. Visi Meya Mudaheranwa Regis yakomeje asaba aba baturage gukomeza uyu muco mwiza wo guhingira ku gihe kugira ngo umusaruro wifuzwa uboneke bihaze mu biribwa kandi basagurire n’amasoko. Yabijeje ubufatanye muri byose, maze ababwira ko ikibazo cyose bazajya bahura nacyo bajya bitabaza abakozi bashinzwe ubuhinzi haba ku karere cyngwa ku mirenge.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe kandi n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’iburasirazuba, Bwana Sendege Norbert, abakozi b’Akarere, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge yose, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga(NAEB), abakozi b’imirenge ya Musha na Munyiginya n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Share Button