Kuri uyu wa kane tariki ya 08/03/2018, mu tugari n’imirenge yose igize Akarere ka Rwamagana habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ku rwego rw’Akarere, ibi birori bikaba byizihirijwe mu kagari ka Mununu ho mu murenge wa Fumbwe. Mu mirenge yose,  ibirori by’uyu munsi bikaba byaranzwe ahanini no kumurika ibikorwa bitandukanye abagore bakora mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no kuremera imiryango itishooboye mu rwego rwo kuyongerera amahirwe yo kwikura mu bukene.

Mu mikoresho n’ibiribwa byahawe abagore baremewe hirya no hino mu mirenge itandukanye harimo: ihene 9, ibitenge 34, imashini zidoda 4, amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza angana n’ibihumbi Magana abiri(200,000Frws), amafaranga y’igishoro cyo gucuruza angana n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu n’umunani(168,000Frws), inkoko 4, ibiro 450 by’ibigori, ibiro 230 by’ibishyimbo, amabati 9, matola 1, ibikoresho byuzuye byo gutunganya imisatsi y’abagore(Salon de coiffure pour les dames), ingurube 4, intama 1,imifuka 3 ya kawunga, imifuka 3 y’umuceri, n’ibikoresho by’isuku nk’amasabune n’ibindi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bukaba bwahembye umugoroba w’ababyeyi wo mu mudugudu wa Rukwaya wabaye uwa mbere mu gukora neza, ukaba wahembwe amafaranga ibihumbi ijana( 100,000Frws).

Mu butumwa bwatangiwe aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Akarere, Hon. Depite Mukayuhi Rwaka Constance wari umushyitsi mukuru yashimiye leta yasubije umugore agaciro yari yarambuwe n’abakoloni ndetse n’ubutegetsi bubi bwa leta zabanje. Depite Mukayuhi yanashishikarije abagore kwaguka mu bitekerezo bakareba amahirwe bashyiriweho na leta bityo bakayabyaza umusaruro bakiteza imbere, bagashyira abana bose mu ishuli, bakagira isuku aho bari hose, bakibumbira mu makoperative ndetse bakagana ibigo by’imari ndetse akaba yasabye abagabo kurushaho gushyigikira abagore mu bikorwa byose bakora bagafatanya muri byose.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1972, Mu Rwanda ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1975, bivuze ko iyi ari inshuro ya 43 wizihizwa, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza”. Ibi birori byari byitabiriwe kandi na Hon. Depite Nyiragwaneza Athansie, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.

Share Button