Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bwagiranye inama n’abashoramari bakorera mu cyanya cyagenewe inganda mu karere ka Rwamagana, abakirimo kuhubaka inganda ndetse n’abamaze kuhagura ibibanza barimo kwitegura kubaka. Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’ubuyobozi bw’ibigo bifite aho bihurira n’ibikorwa remezo bikenewe mu cyanya cyagenewe inganda birimo: ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu n’amashanyarazi (REG), ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.

Ku murongo w’ibyigwa, iyi nama ikaba yari igamije kureba uburyo ibibazo biri mu cyanya cyahariwe inganda cya Rwamagana byacyemuka nk’uko byagaragajwe n’abashoramari bahakorera. Muri ibi bibazo harimo: Umuriro udahagije ku nganda mu bice bimwe na bimwe by’iki cyanya, amazi adahagije, Gutinda kubona ibyangombwa by’ubutaka ku bashoramari, ndetse no kuba hakiburamo ibindi bikorwaremezo nk’imihanda inyura hagati y’ibibanza n’ibindi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi bibazo byose, abitabiriye inama bemeje ko ku kijyanye n’amashanyarazi, mu mezi abiri ari imbere amapoto azaba ashinzwe mu bibanza byose byo mu cyanya cy’inganda.Ku kijyanye n’amazi, WASAC yemeye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazabishyiramo bigakorwa. Ku kijyanye n’imihanda, hemejwe ko bizakorwa nk’uko MINICOM, ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba n’ubw’Akarere ka Rwamagana baherutse ku byumvikana naho ku byangombwa by’ubutaka, hakaba hemejwe ko bigiye kwihutishwa vuba bishoboka, bigatangwa.  

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Bwana Emmanuel Hategeka wari uyoboye iyi nama akaba yagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari ko mu gihe bubaka inganda mu cyanya cyazigenewe, bagomba kureba izikora ibijya gusa zikegerana kuko nk’inganda zikora ibintu biribwa zidakwiye kwegerana n’izindi nganda zishobora kubyara ibyuka n’indi myanda byakwangiza ubuzima bw’abantu. Bwana Hategeka yakomeje aburira abashoramari baguze ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda bakaba batarimo kubakamo inganda ko nibakomeza kurenza igihe bihaye, ubutaka bazabwamburwa bugahabwa abashoramari biteguye guhita batangiza inganda zabo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere kirakorana inama nk’izi n’abashoramari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yacyo isanzwe yo kwegera abashoramari, kuganira nabo ndetse no gukemura ibibazo byose baba bahura nabyo mu ishoramari ryabo. Iyi nama ikaba yaje ikurikiye igenzura ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere bwakoreye mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana ku itariki ya 23/11/2017.

Share Button