Guhera isaha ya saa munani (14h00’) z’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/03/2018, mu busitani bw’ikigorabuzima cya Ruhunda habereye ikiganiro mu ruhame (Debate) cyahuzaga ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza. Iki kiganiro kibanze ku itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’ihinga (Season B) kikaba cyanyuraga ku maradiyo ane y’abaturage ariyo: Radio Izuba ikorera mu karere ka Ngoma, Radio ishingiro ya Gicumbi, Radio Isangano ya Karongi na Radio Huguka ya Muhanga. 

Muri iki kiganiro abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi, Babaza ibibazo byasubijwe n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB). 

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuyobozi w’Akarere yabibukije ko mu karere ka Rwamagana hari igihe imvura ijya ikunda gucika hakiri kare bityo umuhinzi waba utaratera imbuto yaba yarakererewe. Aha Meya Mbonyumuvunyi akaba yasabye ko uwaba agitera imbuto atararangiza yabyihutisha agasoza. Yakomeje asaba abahinzi kwirinda abamamyi barimo guhombya umusaruro biyejereje, abasaba gukomeza kuwusarura neza, bagahunika bityo igihe bazashaka kugurisha, bakazagurishiriza ku giciro cyemewe na leta. Meya Mbonyumuvunyi, yanasabye abaturage kwishyira hamwe, bagahuza ubutaka n’imbaraga bityo bagahinga bya kijyambere.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano, umuyobozi uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG) mu karere ka Rwamagana ariwe Eng. Butera Laurent, Umuyobozi w’ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ariwe Madamu Muberarugo Kellen, n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gishali, n’abandi.

Share Button