Nk’uko bimaze kuba umuco, ku gicamunsi cyo kuwa kabiri haba inteko rusange zihuza abaturage n’ubuyobozi mu rwego rwo kumenyesha abaturage gahunda za leta zitandukanye no kubakangurira kuzigira izabo ariko cyane cyane no kubakemurira ibibazo. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/03/2018, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab akaba yabanje kwifatanya n’abaturage bo mu kagari ka Ruhunda umurenge wa Gishali, aho yabagejejeho ubutumwa butandukanye ndetse agakemura ibibazo bamugejejeho. Meya Mbonyumuvunyi yakomereje mu kagari ka Nyagasenyi ho mu murenge wa Kigabiro naho yifatanya n’abaturage mu nteko rusange.

Aha hombi, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeye kwibutsa abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafasha abakozi b’irondo ry’umwuga kuzuza inshingano kuko ari nabo babishyiriyeho, abashishikariza gukomeza gutanga umusanzu w’ubwisungane, kwitabira umugoroba w’ababyeyi cyane cyane ku bagabo kuko wigirwamo byinshi kandi n’ibibazo bigakemurirwamo, kurushaho kurangwa n’isuku aho bari hose, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, n’ibindi. 

Nyuma y’abaturage bitabira muri rusange, Izi nteko z’abaturage zikaba zari zitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikorera mu karere, ndetse n’inzego z’umutekano. Abaturage bakaba bahawe umwanya usesuye batanga ibitekerezo ndetse babaza ibibazo bari bafite byakemuwe n’umuyobozi w’Akarere afatanyije n’izindi nzego.

Share Button