Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/03/2018, mu kagari ka Kibare ho mu murenge wa Gahengeri habereye ibirori byo gutaha ku mugaragaro inyubako z’ikigo kizajya gitanga amahugurwa n’ubufasha ku bahinzi. Izi nyubako zikaba zigizwe n’icyumba mberabyombi kizajya gitangirwamo amahugurwa n’inama, ubuhunikiro bw’umusaruro, ubwanikiro bw’imyaka nk’ibigori, ububiko bw’imashini zitandukanye zikoreshwa mu guhinga no mu gutunganya umusaruro ndetse na Parikingi. Byose bikaba byarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango w’Abanyakoreya y’epfo witwa “Merry year International”. Muri ibi birori, Kampani ikora imodoka ya KIA ikaba yanatanze imodoka 2 zizajya zifashishwa mu kazi ka buri munsi k’iki kigo hagamijwe gufasha abahinzi.

Mu ijambo rye, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Koreya y’epfo n’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Rwamaganaby’umwihariko; dore ko muri aka karere karera imishinga ibiri y’Abananyakoreya y’epfo ariyo: Better World na Merry Year International. Iyi mishinga yombi ikaba yibanda cyane cyane ku bikorwa birebana n’ubuzima, ubuhinzi, n’uburezi. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage muri rusange kuzafatana neza inyubako z’iki kigo ndetse bakabyaza umusaruro ubumenyi bahakura bityo bakiteza imbere.

Ambasaderi wa Koreya y’epfo mu Rwanda, Kim Eung Joong yavuze ko yashimishijwe no kuboneka muri uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo kuko yizeye neza ko kizafasha abaturage bo mu murenge wa Gahengeri ndetse n’ab’ahandi gutera imbere ariko cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi bw’umwuga. Amb. Kim Eung Joong nawe yashimiye imikoranire myiza iri hagati y’abaturage n’abayobozi b’u Rwanda na Koreya y’epfo. Yavuze ko mu bibatera gushyigikira ubuhinzi bw’u Rwanda ari uko ibihugu byombi bifite ibyo bihuriyeho birimo kuba byombi bifite imisozi, kugira ubutaka bwo guhinga budahagije, ndetse n’umutungo kamere udahagije. Akabona ko ibihugu nk’ibyo bitera imbere binyuze mu kwigishwa gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byose.   

Ibikorwa Akarere gafatanyamo n’umushinga wa Merry International bikorerwa ku buso bwa hegitari 26 harimo n’imirimo abaturage bigishirizwamo guhinga bya kijyambere. Usibye inyubako n’imodoka 2, iki kigo cyashyizwemo imashini 8 zuhira imyaka n’imipira yazo, imashini zihungura ibigori nini 8, imashini ntoya zihungura ibigori 60, iminzani ikoreshwa n’amashanyarazi 5, ipompe zitera imiti yica udukoko 25, shitingi zo kwanikaho imyaka zishobora no kuzingwa igihe imvura iguye 5 ndetse n’imashini zipima ubuhehere bw’ibigori 3. Merry year international izakomeza gukurikirana uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 5, bikaba biteganyijwe ko bizatwara 1,000,000 USD.

Share Button