Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018, Mu mirenge ya Munyaga, Rubona, Gahengeri na Fumbwe yo mu karere ka Rwamagana hatangijwe ku mugaragaro amarondo y’umwuga mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku masite 2 ariyo site ya Cyaruhogo, ahahuriye abakozi b’irondo ry’umwuga bo mu mirenge ya Munyaga na Rubona ndetse na Site ya Nyagasambu, ahahurijwe abakozi b’irondo ry’umwuga bo mu mirenge ya Fumbwe na Gahengeri.

Col Albert Rugambwa uyobora ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana; yasabye abakozi b’irondo ry’umwuga Kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo bashinzwe kuko utazabyubahiriza azasimbuzwa. Nyuma yo kubasobanurira inshingano zabo z’ibanze zirimo: Kuburizamo ibyaha bitari byaba, gutabara aho ibyaha bigaragaye igihe bibayeho ndetse no gukorana n’izindi nzego batanga amakuru ku gihe. Col Albert Rugambwa  yanabasezeranyije ubufasha ubwo aribwo bwose bukenewe kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, yabasabye gushyira imbere inyungu z’umuturage mbere y’ibindi byose ndetse bakarebera ku rugero rw’ubunyangamugayo busanzwe buranga izindi nzego z’umutekano zo mu Rwanda. Meya Mbonyumuvunyi akaba yanasabye abaturage kujya batangira ku gihe ubufasha bugenewe aba bakozi b’irondo ry’umwuga kugira ngo nabo barusheho kubakorera akazi babashinze bishimye.

Aba bakozi b’irondo ry’umwuga banashyikirijwe bimwe mu bikoresho by’ingenzi bazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi birimo: Itoroshi, telefoni yo gukoresha batanga amakuru. Kugeza ubu, Mu karere ka Rwamagana habarirwa abakozi b’umwuga bagera ku 2,526. Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano.  

Share Button