Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga rihambaye muri Banki ya Kigali n’ibigo byayo byose (BK Tech house), aho kuri uyu wa kane tariki ya 29/03/2018, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubw’iki kigo basuye uyu Turikumana Isaie haba mu rugo iwabo ndetse no ku kigo yigaho mu rwego rwo kumushimira ubuhanga budasanzwe ndetse n’agashya yagaragaje mu ikoranabuhanga agakora radio mu mpapuro kandi ikavuga. Muri iki gikorwa, uyu mwana akaba yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo kuzamurihira ku kigo cyose azatsindira kujya kwigaho ubwo azaba ageze mu mashuli yisumbuye.

Bwana Regis Mugemancuro ni umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga rihambaye muri Banki ya Kigali n’ibigo bitandukanye byayo (BK Tech house) akaba yavuze ko kuza gushimira umwana nka Turikumana Isaie wagaragaje agashya nk’aka mu ikoranabuhanga ari inshingano za buri wese. Bityo nabo iyo babonye abana b’abahanga nk’aba ngaba, babitaho cayne ko intego y’iki kigo ari uguteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga. Kuri Regis Mugemancuro, ngo ibyo Turikumana Isaie yakoze birivugira kuko ubushakshatsi yakoze abandi babugerageza bageze muri Kaminuza ariko we arabikora yiga mu mashuli abanza.

Madame Triphine Mukankusi wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana muri iki gikorwa, yashimiye leta idahwema gushyigikira no gutera inkunga abana nk’aba bagaragaza udushya mu bikorwa bitandukanye, ashimira n’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga rihambaye muri Banki ya Kigali n’ibigo bitandukanye byayo kuba barafashe iyambere mu gufasha Turikumana Isaie kugera ku nzozi ze zo kwiga ikoranabuhanga akazagera kure hashoboka. Madame Triphine Mukankusi yanashishikarije ababyeyi kujya bavumbura impano z’abana hakiri kare kandi bakabashyigikira kugira ngo babageze aho bifuza kugera mu gihe kizaza. Yaboneye gusaba abanyeshuli bagenzi ba Turikumana Isaie gukora cyane bakagaragaza impano zibarimo kandi bakerekana umwihariko uva bumenyi bafite.

Turikumana Isaie yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanzi ku kigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Rubona (G.S Rubona), akaba arerwa gusa na nyina witwa Mukaniyonzima Oliva kuko ise yitabye Imana. Afite kandi abavandimwe 2, bakaba batuye mu mudugudu wa  Rusenyi, Akagari ka Kabatasi ho mu murenge wa Rubona. Kubera kuko ibyo akora byose bikenera amashanyarazi, Turikumana yifuza ko umuriro w’amashanyarazi wagezwa iwabo mu nzu bityo akarushaho gukora utundi dushya mu ikoranabuhanga. Nk’uko abyitangariza, Turikumana Isaie yifuza kuzaba impuguke mu ikoranabuhanga rya elekitoronike (Electronics).

Share Button