Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/03/2018, mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana, abaturage n’abayobozi bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa gatatu (Werurwe) 2018. Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa kikaba cyakorewe mu kagari ka Kaduha ho mu murenge wa Munyakaga

Mu butumwa yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Munyaga, Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yabasabye kuzitabira gahunda zose zijyanye n’icyumweru cyo kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aha Meya Mbonyumuvunyi akaba yabasabye kuzarushaho gufasha abanyantege nkeya bakababungabunga ku buryo ntawe uzagira ikibazo mu gihe cyo kwibuka ndetse bakirinda amagambo asesereza n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Senateri Jean Nepo  Sindikubwabo, wari ukuriye itsinda ry’abasenateri bitabiriye uyu muganda, nawe yunzemo asaba abaturage kuzarushaho kwitabira ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aha akaba yaboneyeho gusaba abaturage kuzakomeza kuba hafi y’abacitse ku icumu rya Jenoside bashobora guhura n’ihungabana. Senateri Sindikubwabo yanasabye abaturage kugira isuku aho bari hose bakarwanya umwanda n’indwara ziwukomokaho, kurwanya kugwingira kw’abana babategurira indyo yuzuye, kubyara abo bashoboye kurera kandi bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu, Guhinga bya kijyambere hagamijwe kongera umusaruro, kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no gushyira abana bose mu ishuli.

Muri uyu muganda hatunganyijwe ibirometero bitanu (5Km) by’umuhanda ugana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri mu kagari ka Kaduha. Mu bawitabiriye harimo n’abandi basenateri 4 aribo: Hon. Senateri Mukankusi Perrine, Hon. Senateri Kalimba Zephyrin, Hon. Senateri Kazarwa Gertrude na Hon. Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene.  Hari kandi abaharariye inzego z’umutekano, abakozi bo muteko ishinga amategeko, ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge ndetse n’abaturage muri rusange.

Share Button