Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/05/2018, Senateri Mushinzimana Appolinaire na Senateri Bishagaza Thérèse bari muri komisiyo y'Ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'Umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, basuye Akarere ka Rwamagana bagamije kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry'itegeko No 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013 rishyiraho urwego rwunganira Akarere mu bikorwa by'umutekano rwa DASSO. 

Mu biganiro yagiranye n'abakozi b'urwego rwa DASSO bo mu karere ka Rwamagana ndetse n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Senateri Mushinzimana Appolinaire yavuze ko Intego y'uruzinduko rw'aba basenateri yari iyo kureba ibikorwa bikorwa n'abakozi b'urwego rwa DASSO, uburyo bakorana n'izindi nzego zirimo ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'izindi nzego z'umutekano zikorera mu karere, icyizere abaturage bafitiye uru rwego, imibereho y'abakozi barwo, imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n'igisubizo kuri zo. 

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abasenateri kuba baje kureba uko urwego rwa Dasso rukora ndetse n'uburyo byanozwa. Yashimiye abakozi b'urwego rwa DASSO bo mu karere ka Rwamagana uburyo bakorana n'izindi nzego zaba iz'umutekano ndetse n'iza gisivile. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko DASSO ya Rwamagana ifite umwihariko wo gufasha abaturage mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza babinyujije mu miganda ikorerwa hirya no hino mu mirenge, Koroza imiryango itishoboye ndetse no kwishyurira umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye.

Mu karere ka Rwamagana hari abakozi b'urwego rwa DASSO 46, bakaba barimo abagabo 40 n'abagore 6. Mu minsi ya vuba hakaba haziyongeraho abandi 15 kuko inzira yo kubashyira mu myanya igeze kure. Numa yo kuganira n'Abakozi b'u rwego rwa DASSO, aba basenateri baganiriye n'abaturage bo mu murenge wa Munyiginya, hagamijwe kumva no kurebera hamwe uko abaturage bafata uru rwego ndetse n'ibikwiye kunozwa.

Share Button