Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/05/2018, Abakozi b’Akarere ka Rwamagana bose uhereye ku rwego rw’Akagari ukageza ku rwego rw’Akarere, bifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ni ibirori byabanjirijwe n’imikino ya Gicuti yahuje abakozi bo mu karere ka Kayonza ndetse n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana bafatanyije n’abakozi b’intara y’iburasirazuba, aho bakinnye umupira w’intoki (Volleyball) ndetse n’umupira w’amaguru (Football). Mu mupira w’intoki, ikipe y’Akarere ka Kayonza yatsinze iy’Akarere ka Rwamagana n’intara y’Iburasirazuba amaseti 2 kuri 1. Mumupira w’amaguru, amakipe yombi akaba yanganyije ubusa ku busa.

Mu biganiro byatangiwe mu busitani bwa AVEGA-Rwamagana, abafashe ijambo bose bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, twihutishe iterambere.” Hagarutswe ku nshingano za buri ruhande haba ku mukozi ndetse no kumukoresha, buri wese asabwa gukora ibiri mu nshingano ze kandi akabikora neza. Muri ibi birori kandi hahembwe abakozi 3 babaye indashyikirwa barimo, Ingabire Marceilline ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Cyanya, Mutagarugori Mellanie ushinzwe irangamimerere n’inyandiko mpamo mu murenge wa Musha ndetse na Umutangana Olivier uyobora ishamirishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Kakooza Henry yashimiye abakozi b’Akarere muri rusange uko bakora akazi kabo kandi n’imyitwarire yabo ikaba ari myiza muri rusange. Bwana Kakooza Henry yijeje abakozi ko mu bushobozi Akarere ka Rwamagana gafite, ubuyobozi buzakomeza gushakira abakozi ibikoresho bikenewe  muri rusange ndetse imirenge ikazongererwa ingengo y’imari yagenerwaga by’umwihariko kugira ngo ibikorwa bakoraga byiyongere kandi birusheho kwihuta. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abakozi babaye indashyikirwa ndetse n’abandi bakozi muri rusange kubera uburyo badahwema gukora cyane kugira ngo Akarere ka Rwamagana gatere imbere kandi n’abaturage bako bagire imibereho myiza. Meya Mbonyumuvunyi yibukije abakozi b’Akarere ko ubushobozi n’ubumenyi bikenewe mu kazi kabo babifite, bityo abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora ndetse no gutanga serivise nziza ku babagana. Yabasabye gukora byinshi mu gihe gito, bivuze ko bagomba gukora bihuta kuko n’iterambere ry’igihugu dushaka kugeraho risaba gukorera ku muvuduko mwinshi. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abakozi ko buri wese agomba guhora yiteguye no gusobanurira abamugana ibyo akora n’uko abikora, abasaba gukomeza gkorera hamwe nk’ikipe imwe no guharanira ko umwanya wa mbere Akarere ka Rwamagana kabonye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2016/2017 kazawugumana no muri uyu mwaka wa 2017/2018.

Kuri uyu munsi kandi, Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rw'igihugu byabereye mu karere ka Rubavu,  Akarere ka Rwamagana kakaba kahawe ishimwe ku ruhare rukomeye kagize mu guteza imbere ihangwa ry'umurimo mu Rwanda binyuze muri Gahunda y'lgihugu yo kwihutisha ihangwa ry'imirimo (NEP-KORA WIGIRE) kandi kagafata ingamba zihamye mu kugabanya umubare wa bizinesi zipfa zitarakura.

Share Button