Kuri uyu wa mbere tariki ya 30/04/2018, Abayobozi n’abanyeshuli ba Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuzima n’ubuvuzi – ishami rya Rwamagana bibutse ku nshuro ya 24 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba wari wanitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana. Uyu muhango wo kwibuka bawutangiye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 29/04/2018, ubwo bajyaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bakunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziharuhukiye ndetse abanyeshuli bagasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, nyuma hakabaho n’ijoro ryo kwibuka ryabereye muri iri shuli. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abitabiriye uyu muhango bakoze urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rwa Jenoside ruri imbere ya kiliziya ya Paruwasi gaturika ya Rwamagana, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane ziharuhukiye. Nyuma yaho, ibiganiro bijyanye n’uyu muhango bikaba byakomereje mu busitani bw’iri shuli.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke twiyubaka”; Sr Mukayiranga Epiphanie uyobora iri shuli, yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko kugira ngo buri wese abeho neza agomba kuzuza inshingano iguhugu kimusaba nk’umurezi cyangwa se nk’umunyeshuli. Yakomeje abwira abari aho ko Kubaho neza ari ukugerageza gufasha abo ugize icyo urusha kandi ugaharanira kusa ikivi cy’abagiye, ukirinda kuba ikibazo kuri bagenzi bawe ahubwo ukaba igisubizo kuri bagenzi bawe. Sr Mukayiranga Epiphanie yabwiye Urubyiruko ko rugomba kwiyubaka rukiremamo umutima wa kimuntu mbere y’ibindi byose, kuko rutiyubatse ngo rugire umutima ukunda abantu bose, mu myaka izaza rwazamera nk’interahamwe zakoze Jenoside. 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yihanganishije abari bitabiriye uyu muhango bose ndetse yibutsa n’urubyiruko ko rugomba gutegura ahazaza heza h’igihugu cyacu ariko bagahera mu miryango yabo bavukamo kuko igihugu cyiza gihera mu muryango mwiza. Visi Meya Umutoni Jeanne yasabye urubyiruko kwiyubaka rugakora cyane rwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe mu rwego rwo kurushaho gutegura no kubaka ejo heza h’u Rwanda no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito, yabwiye abari aho ko kubana neza kw’abanyarwanda nta n’umwe ushyizwe ku ruhande biri mu nyungu z’abanyarwanda ubwabo. Yavuze ko aribyo u Rwanda rukeneye kandi arinabyo ruzakomeza gukenera. Bwana Habimana Kizito yagaye abateguye bakanakora jenoside kuko aho gutekereza ku cyateza igihugu imbere ahubwo bo bagiye kugura imihoro yo gutema abantu. Uyu muyobozi yagarutse ku masomo y’ingenzi urubyiruko rugomba kwigira ku nkotanyi harimo: ubwitange bw’inkotanyi n’imiyoborere myiza yo musingi w’iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda tugezeho none. Aha, Bwana Habimana Kizito akaba yasabye urubyiruko gutekereza cyane mu buryo bwagutse bakareba ikigihugu mu myaka myinshi iri imbere, bakagiha isura n’icyerekezo byiza kandi bagaharanira ko bigerwaho; bityo bakanaharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho.

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside ariko banafasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, Abanyeshuli 496 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuzima n’ubuvuzi – ishami rya Rwamagana bafatanyije n’abayobozi babo biyemeje kubakira umukecuru witwa Mukagatare verena utuye mu mudugudu wa Bacyoro, Akagari ka Sibagire ho mu murenge wa Kigabiro. Ibi bikorwa byo kumwubakira inzu ndetse n’ubwiherero bikazaba bifite agaciro ka miliyoni  eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Share Button