Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/04/2018, Mu tugari n’imirenge bigize Akarere ka Rwahirya, kimwe n’ahandi hose mu gihugu hakozwe ibikorwa by’ umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano muri aka karere, bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Musha ndetse n’abo mu murenge wa Kigabiro. 

Mu mu murenge wa Musha ari naho aba bayobozi bahereye, Abaturage b’uyu murenge bafatanyije n’abayobozi bubakiye abacitse ku icumu batishoboye 2 batari bafite aho kuba kuko bakodesherezwaga n’ubuyobozi bw’umurenge. Abubakiwe akaba ari Muteteri Beatha w’imyaka 53 na Yamuragiye Lidivine ufite imyaka 32, bombi batuye mu mududugudu wa Bitsibo, Akagari ka Nyakabana ho muri uyu murenge wa Musha. Nyuma yo kubona abaturage 2 batanze ikibanza cyubakiwemo Yamuragiye Lidivine wacitse ku icumu,aho bagiye bagabanya ku butaka bwabo bityo batamutuza hagati yabo, Meya Mbonyumuvunyi yashimiye uyu mutima n’ubufatanye aba baturage bagaragaje ndetse abasaba kubikomeza n’abandi bakazabigiraho  mu rwego rwo kwikemurira ibibazo ndetse no guhangana n’ingaruka twasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  tudategereje akimuhana.

Meya Mbonyumuvunyi n’abandi bayobozi bari kumwe bakomereje mu murenge wa Kigabiro, ahakozwe umuganda wo gutunganya imihanda yari yarangijwe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa. Mu biganiro byakurikiyeho nyuma y’umuganda, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage bafite amazu mu mujyi wa Rwamagana bose ko bagomba kuyakorera isuku ndetse hagashyirwaho n’amapave imbere yayo mu gihe kitarenze ibyumweru 2. Kuri iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage ko itariki ntarengwa ari 13/05/2018 kandi ko nyuma y’iyo tariki, uzaba atarakorera isuku inzu ye, izakingwa akazongera kuyikoreramo ari uko yabirangije.

Mu bindi baganirijweho, abaturage basabwe kwitabira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabunga rya telefoni igendanwa, hanyuma ugize ikibazo cyangwa se udafite telefoni akegera ubuyobozi bumuri hafi bukamufasha. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga. Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse no kubaza ibibazo bari bafite, Meya Mbonyumuvunyi Radjab afatanyije n’izindi nzego babikemurira mu ruhame.

Share Button