Kuri uyu wa kane tariki ya 26/04/2018, Abayobozi n’abakozi ba sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA bifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwibuka Inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse banatangiza igikorwa cyo gusana amazu 2 y’Abakecuru bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.  Amazu 2 yatangiye gusanwa ni ayo mu murenge wa Muhazi, harimo iya Mukankwaya Bibiane utuye mu mudugudu wa Kidogo, Akagari ka Nyarusange ndetse n’iya Mukarukundo Oliva utuye mu kagari ka Karitutu. Muri iki gikorwa, SONARWA ikaba izanubaka ubwiherero ndetse n’ibikoni bishya kuri aya mazu yombi. Ibi bikorwa byose bikaba bizaba bifite agaciro ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. N’ibyishimo byinshi, Abasaniwe amazu bakaba bashimiye SONARWA n’abakozi bayo ku bw’iki gikorwa cyiza babakoreye. 

Umuyobozi wa sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA, Bwana Twahirwa Tony yavuze ko iyi gahunda yo kwibuka no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babikora buri mwaka kandi bizakomeza mu rwego kubaka igihugu ariko babanza gufasha n’Abanyarwanda kwiyubaka bahereye ku bacitse ku icumu rya Jenoside, hanyuma bikazagera no ku bandi bose muri rusange. Bwana Twahirwa Tony yavuze ko iyo bakora ibikorwa nk’ibi baba bagamije kwereka abacitse ku icumu rya Jenoside ko batari bonyine, babazirikana kandi babakunda. Bikaba ari no mu rwego rwo kwifatanya nk’Abanyarwanda, ngo bibukire hamwe Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twahirwa Tony Yasabye urubyiruko gukunda igihugu, kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kugira ishyaka ryo gukora ibyiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yashimiye abayobozi n’abakozi ba Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA kuba barahisemo kuza kwibukira mu karere ka Rwamagana ndetse bakanafata mu mugongo Abacitse ku icumu baho. Nyuma yo kwibutsa abari bitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese, Visi Meya Umutoni Jeanne yashimiye abayobozi ba SONARWA kuba nabo bagira iyi gahunda yo kwibuka ndetse no kuba bagira iki gikorwa cyo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside. Yashimiye abacitse ku icumu rya Jenoside uburyo bakomeje kugenda biyubaka no kuba barababariye ababiciye ababo. Mu gusoza, Visi Meya Umutoni Jeanne yasabye ababyeyi kurinda abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri yose ndetse no gutanga amakuru aho babyumvise cyangwa babibonye. 

Mu karere ka Rwamagana, Ubukana n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe bigaragazwa n’inzibutso 11 za Jenoside zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 79,754. Bigaragara ko iyi mibare iziyongera kuko hirya no hino hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Share Button