Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/05/2018, Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mwulire mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda rusange, aho bubakiye imiryango 3 itishoboye harimo: Umuryango wa Ngendahimana Serverien (wavutse 1966) yazamuriwe inzu hasigaye gusakara, Uwa Mukarutesi Marie Chantal (1967) nawe yazamuriwe inzu hasigaye kuyisakara naho Mukamana Jacqueline bamusaniye inzu, aho urukuta rwari rwaguye. Iyi miryango yose yubakiwe ikaba ituye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Mwulire ari naho umuganda wakorewe ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana. 

Mu butumwa bwahawe abaturage nyuma y’uyu muganda, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire Bwana Rwagasana Jean Claude yibukije abaturage kwikosoza kuri lisiti y’itora kuko uyu ariwo munsi wa nyuma, abasaba kwishyura umusanzu w’ubwisunga mu kwivuza ndetse anabasobanurira uko bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. 

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana, SP Aphrodis Gashumba yaganirije abaturage ku bikorwa birimo gukorwa na Polisi y’igihugu mu rwego rwo kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage birimo: kubaka ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha no gucanira abaturage batuye uwo mudugudu bose, Ubukangurambaga bugamije kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, kwamagana ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse anasoza asaba abaturage gukorana na polisi umunsi ku munsi batangira amakuru ku gihe.

Dr Muhire Philibert uyobora ibitaro by’intara bya Rwamagana yihanangirije ababyeyi bakibyarira mu rugo, asaba abaturage ko buri mubyeyi utwite wese agomba kujya yipimisha inshuro 4 kandi akabyarira kwa muganga kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’umwana birusheho kwitabwaho.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimiye abaturage kuba bitabiriye uyu muganda ndetse n’uburyo badahwemakwitabira gahunda za leta muri rusange. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage gushyira abana bose mu ishuli ndetse haba hari n’abavuyemo bagasubizwamo, Kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bakabagaburira indyo yuzuye, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse no kwirinda umwanda n’indwara ziwukomokaho, kororera inka mu biraro byujuje ibisabwa kugira ngo zibahe umusaruro uhagije, gukurungira amazu yabo akagira isuku ndetse abafite ubushobozi bagashyira na sima, no kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano bagakumira ibyaha mu midugudu yabo ndetse bagafatanya n’ingabo na Polisi by’igihugu mu bikorwa barimo gukora bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Share Button