Kuri uyu wa kane tariki ya 24/05/2018, mu cyumba cy’inama cya Motel St Agnes habereye inama nyunguranabitekerezo yigaga ku itegurwa ry’itangira ry’igihembwe cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’amashyamba mu karere ka Rwamagana, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019. Iyi nama ikaba yarateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’umushinga FMBE (Forest Management and Woody Biomass Energy Support) wo mu kigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA) ukorera ibikorwa byo gutera no gucunga amashyamba hamwe n’ibiti bivangwa n’imyaka mu turere 7 harimo na Rwamagana. 

Mu ngamba zafatiwe muri iyi nama harimo no gushyiraho komite zishinzwe gukurikirana ibiti bizajya biba byatewe hirya no hino mu mirenge n’utugari byose bigize Akarere ka Rwamagana. Izi komite zikaba ku nzego zose, uhereye ku rwego rw’Akarere ukagera ku mudugudu. Muri iyi nama kandi hagarutswe ku bikorwa bitandukanye byakozwe ku bufatanye n’umushinga wa FMBE birimo: Kubarura amashyamba ya leta ari mu karere, gukora igitabo kirimo gahunda yo gutera no kubungabunga amashyamba ndetse n’ahaterwa ibiti bivangwa n’imyaka y’abaturage, kubarura amashyamba y’abaturage ameze nabi kugira ngo aterwemo ibindi biti, kubarura ubutaka bwahujwe kugirango buterwemo ibiti bivangwa n’imyaka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Kakooza Henry yavuze ko kugira ngo amashyamba abungabungwe neza buri wese akwiye kugira icyo akora kugira ngo hagabanywe ibicanwa bikomoka ku biti. Bwana Kakooza Henry yakomeje avuga ko zimwe mu ngamba zafasha mu kubungabunga amashyamba, udukiriro ndetse n’amashuli y’ubumenyi ngiro yafatanyiriza hamwe mu gushakira abaturage uburyo buhendutse bajya bakoresha bacana kandi batangije amashyamba. Bwana Kakooza yasoje avuga ko ubuyobozi bwiyemeje gushyigikira iyi gahunda mu buryo bwose bushoboka.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bishimiye uyu mushinga ugiye gufatanya n’ubuyobozi mu gutera no kubungabunga amashyamba kuko ibidukikije ari ubuzima. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abayobozi b’imirenge ndetse n’abandi bose bari bitabiriye inama gufatanyiriza hamwe kugira ngo bazamure ubuso buteweho amashyamba ndetse no kubungabunga ayari asanzwe. Mu gusoza ijambo rye, Meya Mbonyumuvunyi nawe yizeje abafatanyabikorwa ubufatanye busesuye mu gutera no kubungabunga amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Share Button