Mu mikino ya nyuma y’amarushanwa y’umurenge Kagame Cup ku rwego rw’intara y’iburasirazuba yabereye ku kibuga cya polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro, ikipe y’abakobwa yo mu murenge wa Gishari yari ihagarariye akarere ka Rwamagana yegukanye igikombe ihita inatsindira guhagararira intara y’iburasirazuba mu byiciro bizakurikiraho by’aya marushanwa. Ibi iyi kipe ikaba yabigezeho imaze gutsinda ikipe y’abakobwa yo mu murenge wa Kiziguro yari ihagarariye Akarere ka Gatsibo.

Muri aya marushanwa kandi, ikipe y’abagabo yo mu karere ka Gatsibo nayo ikaba yegukanye igikombe nyuma yo gusezerera ikipe y’abagabo yo mu karere ka Nyagatare. 

Mu butumwa yagejeje ku baturage n’abakinnyi bari bitabiriye aya marushanwa, Bwana Habimana Kizito, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye muri aya marushanwa. Bwana Habimana Kizito yagize ati: “Kuva aya marushanwa yatangira nta kibazo cyabayeho. Mwakinnye neza, mukina kivandimwe, ntawe uvuna undi. Ibyo mwabigezeho kuko muzi neza icyo amarushanwa y’umurenge Kagame Cup avuze ndetse n’intego yayo.”

Bwana Habimana Kizito yakomeje abwira abaturage ko bakwiye kurinda ibimaze kugerwaho kuko U Rwanda rwavuye kure hatigeze hagerwa n’ikindi gihugu. Ubu rukaba rugeze ku iterambere Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bishimira kandi ribonwa na buri wese. Habimana Kizito yashimangiye ko ibyo byose Abanyarwanda babikesha imiyoborere myiza bagejejweho na Perezida Kagame.

Biteganyije ko amakipe yaserukiye intara y’iburasirazuba ariyo Rwamagana ku bakobwa ndetse na Gatsibo ku bahungu, azakina n’amakipe azaserukira intara y’amajyepfo ku itariki ya 01/06/2018 bakazakinira I Rwamagana ku kibuga cya Polisi naho ku itariki ya 04/06/2018 bakazakina n’amakipe azaserukira intara y’iburengerazuba, imikino ikazabera I Rubavu.

Share Button